Ese wari uzi uko nyakubahwa Paul Kagame na Jeanette Kagame bahuye n'uko bamenyanye???
Ufunguye iyi post kuko ushaka kumenya amakuru y'uko Jeanette Kagame yahuye na H.E Paul Kagame. Ni inshingano zacu kukumenyera amakuru yizewe.
President w'u Rwanda ni Paul Kagame umwe mu ba president bishimirwa cyane muri africa ndetse no ku isi yose kubera ibigwi bye, akaba kandi afite umufasha ariwe Jeanette Kagame. Uyu Jeanette Kagame ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Jeanette NYIRAMONGE.
Jeanette Kagame Yavukiye i Burundi, yashakanye na H.E Paul Kagame mu Mwaka w'1989. Bafitanye abana 4 aribo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Kagame, Ian Kagame ndetse na Brian Kagame.
Jeanette Kagame amazina yahawe n'ababyeyi be ni Jeanette NYIRAMONGE akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 Nyuma y'igihe gito u Rwanda rubonye ubwingege. Yabaye mu buhungiro nko mu Burundi na Kenya, ari naho (muri Kenya) yamenyaniye na H.E Paul Kagame ubwo H.E Paul Kagame yari yarabwiye umuryango we kumushakira umukobwa mwiza w'umutima bakamurangira Jeanette, ajya kumureba muri Kenya Nairobi, agezeyo amusaba ko nawe yazamusura muri Uganda arabyemera. Nyuma baje kugirana ubucuti bukomeye bwaje kuvamo imbuto nziza y'urukundo barashyingiranwa, maze babyarana abana bane abahungu batatu n'umukobwa umwe.
Jeanette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye, tutibagiwe imbuto foundation yashinze mu w'2002 anabereye umuyobozi kugeza ubu, n'indi miryango iharanira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa n'umugore, iyo kurwanya Sida n'indi itandukanye. Yagiye avuga ibintu bikomeye bitandukanye mu ruhame ndetse agenda ahabwa ibikombe bitandukanye n'imiryango itandukanye kandi ikomeye ku isi nka UNICEF n'indi myinshi.
Jeanette Kagame Afite impamyabimenyi mu bigendanye n'ubukungu n'icungamutungo . Kugeza ubu afite abuzukuru babiri, kandi umuryango we urishimye cyane nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi, akenshi bagaragara bari kumwe kandi bafite ibinezaneza ku maso, ndetse kandi iyo umwe muribo yagize isabukuru, undi agaragaza ko amwishimiye anyujije ku mbuga nkoranyambaga haba kuri instagram, twitter n'ahandi.

