Byinshi utari uzi kuri Virus ziteje akaga, uko zagiye zibaho n'uko wazirinda

Tipstalk.online - virus

 

Uko Virus zagiye ziza n'uko ziteje impagarara muri iki gihe


Virus image

Virus ni progam mbi, abenshi bakunze kuvuga ngo ni program zangiza (Destructive), abandi bati ni program ziyobya (deviant), n'andi mazina atandukanye. Gusa benshi bibaza aho zagiye zituruka, kimwe nawe uko ubyibaza. Ubu rero tugiye kurebera hamwe uko virus zagiye zibaho n'uko zagiye ziza kugeza ubu.


Virus ya mbere yagaragaye mu 1962s ubwo ikinyamakuru Baseline cyavuze ko umu programmer wo muri company yitwaga Bell Telephone Labs yakoze agaprograme kameze nk'umukino (game) kangirije ama programs ya computer atandukanye.

Mu w'1971 nibwo haje iyitwa Creeper Virus ya ARPANET. Iyi creeper system yari virus ifite ubushobozi bwo kwikuba incuro nyinshi ikaba file nini cyane yandika ijambo ngo "I'm the Creeper: Catch me if you can" tugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo "Ndi Creeper. Mfata niba ubishoboye." Iyi yuzuraga mumashini yawe kuburyo birangira ntakintu washobora gukora kuko yabaga yayujuje cyane.

Mu w'1974 aba programmers bakora virus nibwo batangiye kumenyekana. Aha nibwo Rabbit virus yagaragaye. Iyi virus nayo yajyaga kumera nka Creeper uretse ko yo itagaragazaga rya jambo twavuze kuri Creeper, kuburyo nayo yuzuraga mumashini kugeza ubwo imashini ihagaze gukora.

Mu w'1980 virus zari zaratangiye kuba nyinshi ndetse zaratangiye kwangiriza byinshi ndetse na computer nyinshi zari zimaze kugerwaho n'ama virus.  Mu 1983 nibwo ijambo computer virus  ryatangiye kuvugwa cyane. Hagiye hakorwa virus zitandukanye, twavuga nk'iyitwa Brain Virus ndetse n'iyakoze yitwaga Vienna Virus mu 1987 izwiho kuba  yo yarangirije computer nyinshi ku isi.

Uko iminsi yagiye ihita, virus zagiye ziyongera kugeza ubwo mu 1991 hari hamaze kugaragara virus zirenga 300.  Ama companies atandukanye yatangiye gushaka uko yahangana n'icyo kibazo cya virus zari ziteje akaga.

Virus image typing


Mu myaka ya za 2000, virusi za mudasobwa zarushijeho kuba nyinshi cyane. Zatangiye gukwirakwizwa kuri email, imbuga za interineti n'ahand nko kubindi bikoresho by'ikoranabuhanga bitandukanye.

ESE VIRUS UYU MUNSI ZIKWIRAKWIZWA GUTE?

Uburyo virus ubu zisigaye zifata ibikoresho bitandukanye nka za computer, Telephone n'ibindi bikoresho uyu munsi ntabwo ari kimwe nko mugihe cya za 1960 na 70. Aba hackers basigaye bagezweho ubu ni abangiriza computer binyuze muri internet (cyber attacks). Ubu bakora malware cg virus zigezweho  kandi zifite technology ihambaye zikaba zakora ibintu byihariye bitewe n'ibyo bashaka kugeraho. Ahangtu henshi kuri murandasi haba hari ama virus kandi aba hackers bashobora kwinjira muri device yawe (igikoresho ukoresha kuri internet) muburyo bworoshye. 

Reka turebe uburyo bumwe mu buhari virus zikwirakwizwa

Binyuze muri Telephone ngendanwa na tablet

Mugihe abantu benshi bagendana bakanakoresha mudasobwa zabo mu nzira, mu muhanda n'ahandi (bakoresheje ibikoresho bigendanwa nka terefone, tableti na mudasobwa zigendanwa (laptop) n'izindi), aba hackers bibanda cyane mu gukora malware/virus ishobora kwinjira muri ibyo bikoresho. Intego hano akenshi iba ari ibitero bishingiye kuri PC - kwiba amakuru yihariye kugirango babashe kuyakoresha kubw'inyungu zabo bwite. Bashobora gukora virus izajya ifata ama passwords ukoresha wishyura online (bank na visa card), ama password ukoresha winjira ku mbuga zitandukanye, ndetse n'ama PIN ya telephone yawe cg mudasobwa yawe, ubundi bakajya binjiramo uko babishatse wowe utabizi.

Virus zo muma telephone n'ibindi bikoresho bigendanwa zarushijeho kuba nyinshi ndetse ubujura burushaho gukomera.


Gusa uko aba hackers bagenda bakora virus zitandukanye, niko n' ibigo bikora ibikoresho by'ikoranabuhanga bihgenda bikora program zikomeye zishobora kurwanya izo virus.  Gusa uba ugomba kurinda computer yawe cyangwa telephone kugira ngo uyirinde aba scammers. Aha bigusaba kujya wirinda gukora download kuri website utazi neza ko yizewe (scam), Ugomba kwirinda gufungura link zose ubinye yaba kuri email, whatsapp n'ahandi. Ikindi uba ugomba guhora ufite program ziri up-date kugira ngo niba hari protocol uwakoze program yakoze ube uyifite ishobore kukurinda virus. Uburyo bwizewe kurusha ubundi ni ugushyiramo antivirus muri mashine yawe.


Ntuzatume igikoresho cyawe cyibasirwa n'aba hackers kandi waramenye ibya virus.

Post a Comment

Comment on this post

Previous Post Next Post