Uko wakura background ku ifoto mu masegonda

 

Wari uziko ushobora gukura backround ku ifoto mu masegonda macye?

Mumyaka ishize, ikoranabuhanga ryari riri kuzamuka ariko ibintu byinshi byari bikigoranye. Gusa muri iki gihe uko iminsi igenda ishira abantu bagenda bashaka uburyo bushya bwo gukora ibintu bitandukanye kandi hifashishijwe ikoranabuhanga kuburyo usanga ibintu hafi ya byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi, yewe abantu basigaye bakora n'akazi biyicariye iwabo murugo. Hari ibintu bimwe na bimwe byabaga bigoranye gukora mugihe udafite computer ariko ubu wifitiye telephone yawe usigaye ukora ibintu byinshi ndetse bishobora no kukubyarira inyungu

Muri iyi post turarebera hamwe uburyo bwo gukora ifoto ugakuraho background uko yaba imeze kose muburyo bworoshye kandi ikaza imeze neza ku buntu.

Abantu benshi bakunze gukoresha uburyo butandukanye, bifashishije Photoshop, n'izindi programu zikora amafoto. ubu rero ngiye kukwereka website ushobora kwifasha ugakura back ground ku ifoto.

 remove.bg

Iyi website iroroshye kuyikoresha kandi irihuta. icyo ukora ni ukujya kuri website yitwa remove.bg noneho ugashyiraho (Upload) ifoto yawe ushaka gukuraho background.

 

👉  Iyo umaze gukanda kuri upload ukajya mumafoto yawe uhitamo iyo ushaka gukuraho background.

 Hanyuma iyi app igahita iguha ifoto ifite free background. Ushobora guhita ukora download y'iyo photo iri free background cg se ugashyiraho akandi ka background inyuma y'iyo photo

Before

                                                 After




Iyi app kandi ntanubwo igusaba kubanza gukora login ni nziza.

ntabwo ari iyi gusa kuko hari n'izindi nka  Adobe Express, background eraser, magic eraser n'izindi ariko iyi nguhitiyemo ni nziza.


Niba ukunze iyi post ubitubwire muri comment kandi turagukunda.

Post a Comment

Comment on this post

Previous Post Next Post