Amakosa 5 Ashobora Gutuma Konti Yawe ya TikTok itaba monetize

TikTok Creativity Program ni imwe mu nzira nziza abafite konti za TikTok bakoresha binjiza amafaranga binyuze mu mashusho bakora. Ariko, abantu benshi bibanda ku kwemererwa kwinjira muri iyi gahunda gusa, bakibagirwa amakosa mato ashobora gutuma batakaza amahirwe yo gukomeza kuyungukiramo.

Ubundi Tiktok yemera guhemba ibihugu bike harimo United Kingdom, United State of America, Germany, Italy, France n'ibindi bike. Aba Content creators bagomba kuba bafite imyaka hejuru ya 18+, aba followers 10k+ barabonye 100,000+ views mu minsi 30 ishize.

Mu bihugu bitari eligible (bitemerewe monetization) kuri tiktok, kugira ngo ube monetized bisaba gufungura tiktok ariko ukayishyira mu bihugu byemerewe monetization. Hano mu Rwanda dukunze gukoresha United Kingdom (UK) kuko verification yayo yoroha.

Niba ukoresha konti ya TikTok ya UK, reka nkubwire amakosa ukwiye kwirinda ngo ube wabona monetization. Aya ni amakosa atanu ugomba kwirinda:




1. Ntugahuze Konti Yawe na Nimero ya Telefoni yo Mu Gihugu Urimo (Rwanda)

Rimwe mu makosa akunze gukorwa ni uguhuza konti ya TikTok ya UK na nimero ya telefoni yo mu gihugu utuyemo.

Ibi bishobora gutuma habaho ukudahuza amakuru ari kuri konti yawe, bikaba byagira ingaruka ku buryo TikTok isuzuma ko konti yawe yujuje ibisabwa kugira ngo ikomeze kwinjiza amafaranga. Niba konti yawe yarashyiriweho kuba iya UK, irinde gukora impinduka zishobora gutera urujijo ku gihugu konti yawe ibarizwamo.

2. Hitamo Uburyo Bukwiye bwo Kwakira Amafaranga

Mu gihe ugeze igihe cyo kwakira amafaranga winjije, ntukihutire gushyiraho konti ya banki yo mu gihugu urimo niba idahuye n'ibisabwa kuri konti yawe.

Abahanzi n'abakora content kuri tiktok  (creators) benshi bakoresha serivisi mpuzamahanga nka Gray kugira ngo bakire amafaranga yabo mu ifaranga rikwiye. 

Mu gihe uhuza account yawe na tiktok, irinde gukoresha bank ziri local (zo mu Rwanda) kuko bishobora gutuma bakwima monetization. Ahubwo, ukoresheje iyi app yitwa gray, ushobora kubona account details za bank iri mu ma Euro (muri UK niyo bakoresha) ubundi ukayihuza na tiktok yawe kugira ngo ubashe kubona amafaranga wakoreye kuri tiktok. Hanyuma ukazabikuza ayo mafaranga kuri Gray app ukayashyira kuri Local bank yawe.

3. Ntugahindure location ngo uyishyire mu gihugu kindi, rekeraho United Kingdom mu gihe ukora Identity Verification

Kwemeza umwirondoro ni intambwe y'ingenzi mu kwemererwa kwinjiza amafaranga kuri TikTok.

Mu gihe uri muri iyi gahunda yo kwemeza umwirondoro, irinde guhindura amakuru y'ingenzi nka location ya konti yawe. Rekeraho United Kingdom kuko kudahuza amakuru bishobora gutuma isuzuma ritinda cyangwa rikagira ibibazo.

4. Ntukiyitirire Ibyamamare Cyangwa Undi Muntu

Gukoresha izina cyangwa umwirondoro w'icyamamare cyangwa undi muntu uzwi ni ikosa rikomeye rishobora gutuma utemererwa kwinjiza amafaranga.

TikTok ishyigikira konti z'umwimerere. Hubaka izina ryawe bwite aho kwigana abandi. Kuba umwimerere ni byo bizagufasha kubaka konti iramba kandi yizewe. Mu gihe ukora account ushaka ko iba monetized, irinde gushyiraho izina ry'undi muntu wenda umwiyitirira. ahubwo, shaka izina runaka wita konti yawe iryariryo ryose ariko ry'umwimerere wawe nibwo uzagira amahirwe yo kuba monetize kuri tiktok.

5. Menya Neza Ko Konti Yawe Ifite Imiterere Myiza (Good Standing)

Mbere yo gusaba kwinjira muri Creativity Program, fungura TikTok Studio urebe uko konti yawe ihagaze.

Niba hari amashusho yarenze ku mategeko ya TikTok (Community Guidelines), yagenzure kandi ukemure ibibazo bishoboka mbere yo kohereza ubusabe. Konti ifite imiterere myiza iba ifite amahirwe menshi yo gukomeza kwemererwa kwinjiza amafaranga. Muri tiktok studio haba harimo ahantu ushonora gu checkingira ko nta guidelines warenzeho. Iyo usanze hari violations ufite urazikemura ubundi ukabona gukora application.

Inama Z'Inyongera Zagufasha Kwinjiza Amafaranga Menshi

Irinde Kugura Followers, Likes cyangwa Views

Kugura followers, likes cyangwa views bishobora gusa nk'inzira yoroshye yo gukura vuba, ariko TikTok ishobora kumenya ko ibyo bikorwa atari iby'ukuri.

Ibi bishobora kugira ingaruka mbi kuri konti yawe ndetse no ku mahirwe yo gukomeza kwinjiza amafaranga. Ahubwo, jya wibanda ku kubaka abafana nyakuri bakunda ibyo ushyiraho.

Kora Amashusho Arenza Umunota Umwe

Niba ushaka kongera amafaranga winjiza muri Creativity Program, gerageza gukora amashusho arenza umunota umwe igihe bishoboka.

Amashusho maremare akenshi atuma abantu bayareba igihe kirekire, kandi creators benshi bavuga ko bishobora gutuma amafaranga yinjizwa ku bantu 1,000 barebye (RPM) yiyongera. Ariko kandi, uburebure bwonyine ntibuhagije—ikintu cy'ingenzi ni ugukora amashusho akurura abantu kugeza ku musozo.

Kuba waba successfull kuri TikTok Creativity Program ntibishingira gusa ku gukora amashusho akwirakwira cyane. Bisaba no kubungabunga konti yawe, gukurikiza amabwiriza ya TikTok no kwirinda amakosa ashobora gutuma utakaza amahirwe yo kwinjiza amafaranga.

Komeza gukora ibikubiyemo by'umwimerere, wirinde inzira z'amaherere, ujye ugenzura uko konti yawe ihagaze, kandi ukurikize amabwiriza ya TikTok. Ibyo bizagufasha kubaka konti ikomeye kandi irambye, ndetse wongere amahirwe yo gukomeza kwinjiza amafaranga binyuze muri TikTok.

Post a Comment

Comment on this post

Previous Post Next Post