Niba ushaka gusura ibihugu bya Africa, dore ibihugu ukwiye gutinya kuko wabigiriramo ingorane

Tipstalk.online

Afrika ni umugabane mwiza, hari ahantu henshi wasura. Ariko se, ni hantu ki utagakwiye gushyira muri gahunda mugihe wifuza gusura ibihugu bya Africa? Wahagirira izihe ngorane?


 Uteganya gusura Africa? Africa ni ahantu hakunze gusurwa n'abantu batandukanye kubera ko ari umugabane urimo ibintu byinshi bitangaje, uduce dutangaje ndetse n'ibihugu birimo ibintu binogeye amaso. Niba wifuza gusura ahantu hakazagusigara mubitekerezo, kandi ukajya wibuka ko wagize ibihe byiza murugendo rwawe, wasura Africa.


Ariko kandi kurundi ruhande, Africa igiye ifite uduce duteye ubwoba kutugeramo ndetse ushobora no kugiriramo ingorane, abakerarugendo bagomba kubanza kwitondera mbere yo gusura mwene utwo duce. Nusura agace nk'ako kabi, urugendo rwawe rushobora kuzaguhindukiramo ibihe bibi utazibagirwa. Ukuri ni uko utwo duce tubarwa nk'uduce duteye ubwoba ku isi kandi abakerarugendo bagirwa inama yo gushishoza mbere yo kutugeramo. Niba utizeye umutekano w'ahantu ushaka gusura muri Afrika, iyi nkuru yagufasha kumenya ukuri ku hantu hagoye gusura cyangwa hatagakwiye gusurwa muri Africa.

1. Central Africa Republic
Nk'uko bitangazwa na "the Human Development Index", Central African Republic niho hantu haza kumwanya wambere mu hantu hateye ubwoba n'impungenge muri Africa. Aha haba ubujura butuye ubwoba ndetse n'ubwicanyi bukabije. Inyeshyamba ziganje muri iki gihugu zirwanya ubutegetsi zikunze gushimuta abasivile cyane ndetse iki gihugu gikunze gufunga imipaka kenshi ndetse n'ibibuga by'indege kuburyo abakerarugendo bashobora kubura uko bahava mugihe bibaye bityo.


Iki gihugu giherereye muri Africa cyabonye ubwigenge mu 1960. Mu myaka 30 yakurikiyeho, Central African Republic yagiye iyoborwa n'abanyagitugu batandukanye. Mu w'1993, habaye amatora mu buryo bwa Demokarasi, uwitwa Ange-Felix Patasse aratorwa. Ariko General Francois Bozize yamukoreye coup d'etat mu 2003 ajya kubuyobozi.


Central African Republic si igihugi gikennye muby'ukuri. Gifite umutungo kamere nka Gold, Uranium, Coltat na Diamonds ndetse na Peteroli.

2. Somalia

Niba uteganya gusura Somalia, ugomba kumenya ko iterabwoba, gufatwa kw'abasivile, ibibazo by'ubuzima n'ibindi byinshi byiganje muri iki gihugu. Ahantu hahurira abantu benshi akenshi abakerarugendo bakunze gusura nk'ama hotels, Beaches, amazu atandukanye yo kuruhukiramo ndetse n'aya guverinoma, ama resitora ndetse n'ibibuga by'indege niho hakunze kwibasirwa n'iterabwoba, haterwa ibisasu ndetse bakanashimuta abantu.

Iyo hagize umenya ko ufite amafaranga cyangwa ikindi kintu cy'agaciro uri muri Somalia, kaba kakubayeho. Haba ihohoterwa ry'abana ndetse n'abagore cyane, kuko nta n'amategeko abihana muri iki gihugu.


Mumyaka ishize ntabwo Solamlia cyari igihugu kibi. Nko mu 1960s Somali Democratic Republic yari ifite amahoro ariko biza guhindura isura ubwo habaga ibtambara mu 1980s kuburyo yatumye uduce twinshi twari umugi duhinduka tubi. Uyu munsi, Somalia ihanganye n'amakimbirane, ubukene ndetse n'umutekano muke nk'uko bigaragara muri raporo yo mu 2020 y'isi.

3. South Sudan

Iki ni kimwe mu bihugu bimaze igihe gito, ariko ni igihugu kibi. Mu 2011, Iki gihugu cyiyomoye kuri Sudan, kibona ubwigenge. Mu buryo butari bwitezwe, mumyaka 10 ishize iki gihugi cyibasiwe n'ihohoterwa rikabije ndetse n'intambara. Abakerarugemdo baba bafite amahirwe make yo gufatirwa mu gihugu, kandi haba ibyaha byinshi, nko gutwika imodoka, kwiba, gushimuta, kurasa abantu byo biba byiganje cyane.

Iki gihugu kandi ntabwo giha abanyamakuru ubwisanzure habe nagato ndetse abanyamakuru bo hanze y'igihugu nabo iyo bakigezemo barahohoterwa.


4. Democratic Republic of Congo

Ntarutonde rw'ibihugu bibi wabona rutarimo Congo. Ni igihugu kinini cyane kikaba iguhugu cya 16 gituwe cyane ku isi, kuko gifitw abarenga miliyoni 86 bagituye. Gifite imigi minini ariko itatu muriyo ni umurwa mukuru, Kinshasa, n'undi witwa Lubumbashi ndetse na Mbuhi-Mayo. Ni igihugu gikize cyane ku mutungo kamere. Ikibabaje n'uko abatuye Congo benshi ari abatindi kubera imyaka amagana yo gu koronizwa, nta bikorwa remezo bifatika, ruswa nyinshi, abasirikare babayeho nabi ndetse n'umutekano muke.



Abaturage benshi ba Congo bagiye bigira mubihugu bikikije Congo kubera umutekano muke, ubwicanyi, gushimutwa ndetse n'ubujura. Bivugwa ko agace ka North Kivu ariko gace kabi muri Congo.

5. Libya


Iki gihugu cyiganjemo aba islam ni igihugu giteye ubwoba kubera intambara ikirimo.


Abantu bakunze kwibasirwa cyane muri iki gihugu ni abakora ubucuruzi, ndetse n'abakora ubwikorezi bw'ibicuruzwa. Ibyaha bitandukanye ndetse no gushimuta nabyo biba byiganje muri Libya. Imitwe y'iterabwoba ikunze kwibasira abakerarugendo, cyane cyane nk'ahantu ho guhahira, ama restaurent, ibibuga by'indege n'amahoteri.



6 Mali

Iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni 19, ni icya 3 mu bihugu bifite zahabu nyinshi muri africa.

Mali cyari igihugu cyiza cyo gusura kugeza muri 2012.

Ariko kugeza ubu, Mali irangwa n'umutekano muke, imitqe y'iterabwoba, ubujura bwitwaje intwaro, gushimutan ndetse n'ibyaha bikomeye by'ubugizi bwa nabi. Abakerarugendo bakwiye gushishoza mbere yo gusura Mali. Uduce duteye ubwoba cyane ni uduherereye hagati no mumajyaruguru ya Mali.


Post a Comment

Comment on this post

Previous Post Next Post